Kigali

Nari nkeneye kumvikanisha ubuhanga bwanjye- Karigombe kuri EP ye ya mbere yise ‘Ibyuya byanjye'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/10/2024 13:46
0


Umuraperi Siti True Karigombe yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘Ibyuya byanjye’ kandi nta wundi muhanzi bakoranyeho kuko yashakaga kumvikanisha ubuhanga bwe mu miririmbire ndetse no kurapa.



Ni EP avuga ko iriho indirimbo eshatu zirimo ‘Ibyuya byanjye’, ‘Baby Rasta’ na ‘Bo’. Ni iya mbere akoze nyuma y’imyaka ine ishize ari mu muziki, ariko kandi yagiye ashyira imbaraga mu gukorana n’abahanzi bakomeye mu bitaramo ndetse no kuri Album bagiye bahuriramo. 

Karigombe yaherukaga gusohora indirimbo yahuriyemo na Mico The Best. Yabwiye InyaRwanda, ko nyuma y’iyi ndirimbo yahise atangira gukora kuri EP ye yise ‘Ibyuya byanjye’.

Yasobanuye ko iriho umwihariko “w’uko ndi njye nyine, nta wundi muntu uriho. Ni indirimbo naririmbye inkikirizo yazo, ndetse nkarapa nk’ibisanzwe. Hariho indirimbo eshatu za Hip Hop gusa, zikaba ziriho ubutumwa bw’urukundo muri rusange’.

Karigombe yavuze ko yahisemo kwitirira iyi Album ye indirimbo ‘Ibyuya byanjye’ kubera ko ishushanya uburyo umusore ashobora gukunda umukobwa ariko we atamukunda. 

Ati “Ni indirimbo igaragaza uburyo umusore ashobora gukunda umukobwa akaba ameze nk’umuntu umwirukankaho, ariko abantu babireba inyuma bakajya babona tumeze neza, ariko muri njyewe mvunika cyane kugirango mubibone kuriya.”

Yatanze urugero rwa bamwe mu bantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro, aho ushobora gusanga bamwe bigaragaza mu ishusho nziza imbere y’abantu, nyamara imbere mu musore ari gushira kuko azi neza ko ahora ahatiriza kugirango akundane n’uyu mukobwa.   

Karigombe yavuze ko mu bihe bitandukanye yabajijwe n’itangazamakuru impamvu adakunze kuririmba mu ndirimbo ze ‘akaba abikora gacye’ ahitamo kuri iyi nshuro kumvikanisha ko afite ubwo bushobozi bwo kuba yanaririmba uko byagenda kose. 

Yanavuze ariko ko yashingiye mu kuba 2024 ufatwa nk’umwaka wa Hip Hop ‘kandi ubwo bushobozi nkaba mbufite bwo gukora inkikirizo nkanarapa’. 

Ati “Nifuzaga kumvisha abantu ubuhanga bwanjye, ntifashishije abandi bantu, cyane ko naherukaga indirimbo yanjye na Mico The Best. Ndashaka kumvisha abantu njyewe munini, birenze kuba narapa mu ndirimbo gusa.”

Karigombe yasobanuye ko no mu gukora iyi EP yifashishije Producer umwe gusa witwa Nexus [Yagize uruhare mu gikora indirimbo ‘Ogera’ yahuje Bwiza na Bruce Melodie. Kandi arateganya ko mu mpera z’uyu mwaka azashyira hanze indirimbo imwe gusa.


Karigombe yatangaje ko agiye gushyira hanze EP ye ya mbere yise ‘Ibyuya byanjye’


Karigombe yavuze ko yahisemo kwikorana izi ndirimbo kuri EP kubera ko yashakaga kumvikanisha ubuhanga bwe


Karigombe yagaragaje ko 2024 ari umwaka wa Hip Hop ari nayo mpamvu yatekereje gukora iyi EP 

KARIGOMBE YAHERUKAGA GUSOHORA INDIRIMBO YAKORANYE NA MICO THE BEST

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND